Ku wa 05 Mutarama nibwo abarwanyi ba Al-Shabaab bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kenya biherereye mu gace ka Lamu, bizwi nka Manda Bay abanyamerika batatu bahasiga ubuzima.

Ni igitero cyagabwe nyuma y’iminsi ibiri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye ko zishe Umujenerali wa Iran, nubwo hatigeze hamenyekana niba hari isano bifitanye.

Kuri uyu Gatatu tariki 22 Mutarama 2020 The New York Times yatangaje ko ingabo za Kenya zishinzwe kurinda ibirindiro bya Manda Bay bikekwa ko zaba zaragambaniye ibyo birindiro ndetse ko igihe igitero cyabaga zari zihishe mu byatsi nkuko babitangarijwe n'umwe ma bari aho igitero cyabereye ku kibuga cy'indege.

Ni inkuru kandi ivuga ko abo basirikare ba Kenya bashobora kuba baratanze amakuru yafashije abo barwanyi kugaba igitero, kubera ko kugeza ubu batiyumvisha uburyo abo barwanyi binjiye mu birindiro.

Igitero kikimara kuba, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kenya, Kyle McCarter ari kumwe na Maj. Gen. Levi Mghalu ukuriye ingabo zirwanira mu mazi muri Kenya basuye ibyo birindiro bemeza ko hakwiye iperereza ryimbitse kuri icyo gitero.

Ingabo za Kenya zibajije impamvu inkuru izishinja uruhare muri icyo gitero itangajwe mbere yuko ibyavuye mu iperereza bitangazwa, zihita ziyamaganira kure.

Umuvugizi w’ingabo za Kenya Col. Paul Njuguna yabwiye Dail Nation ko atumva imvano y’ayo makuru n’impamvu atangajwe bagitegereje ibizava mu iperereza.

Ati “ Ntabwo byumvikana aho ayo makuru yavuye n’impamvu aje mu gihe dutegereje ko iperereza rirangira. Tuzagira amakuru nyayo n’ibihamya tugendeye ku bizava mu iperereza.”

Inkuru ya The New York Times ivuga ko imyitwarire y’abasirikare ba Kenya yarakaje Amerika, irimo kuba yarafashe abakekwaho kuba muri Al-Shabaab ikabarekura.

Iti “Imyitwarire y’inzego z’umutekano za Kenya mbere na nyuma y’igitero yarakaje abayobozi ba Amerika. Ku ruhande rumwe baravuze ngo bafashe abarwanyi batandatu ariko ngo basanze ari abantu bireberaga iby'igitero barabarekura.”

Ni inkuru yazamuye umwuka utari mwiza kuko bamwe mu basirikare bakuru muri Kenya bannyeze ingabo za Amerika, bavuga ko batanumva ukuntu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko zifite abagabo bafite imyitozo yo ku rwego rwo hejuru bananirwa kumenya ko Inkambi yabo iri kwinjirirwa.

Muri Kenya hari abasirikare ba Amerika bagera kuri 200, barimo abarwanira mu kirere, n’abarwanira mu mazi. Hari n’abasivile 100 b’abakozi. Bafasha kenya gutanga imyitozo mu bya gisirikari bakanafatanya mu bikorwa by'umutekano aho ingabo za Kenya zirinda ikibuga cy'indege muri Manda Bay.

Ingabo za Kenya zatangaje jko nta bugambanyi zagize mu gitero cyagabwe ku birindiro by'Abanyamerika
Ingabo za Kenya zatangaje jko nta bugambanyi zagize mu gitero cyagabwe ku birindiro by'Abanyamerika