Iki gitero cyagabwe kuwa 24 Ukwakira 2021, ni icya kabiri iki gisirikare kigabye mu majyaruguru y’iyi ntara, ariko kikaba icya munani kigabwe n’iki gisirikare mu duce dutandukanye twa Tigray hakoreshejwe indege.
Aka gace kugeza ubu katabamo itumanaho biragoye kumenya umubare w’abagizweho ingaruka n’ibi bitero cyangwa se ingano y’ibyangijwe ndetse n’umuvugizi wa TPLF, Getachew Reda, yatangarije Reuters ko nta makuru yari afite y’uko ingabo zabo zarashweho ibisasu.
Umuvugizi wa Guverinoma, Selamawit Kassa, yavuze ko intego nyamukuru y’ibi bitero ari iyo kurasa ahatangirwa imyitozo ya gisirikare y’inyeshyamba za TPLF hitwa muri Mai Tsebri.
Kuva izi nyeshyamba zatangaza ko zafashe Umurwa Mukuru wa Tigray, Makelle ndetse zigafata bugwate abasirikare ba leta muri Nyakanga 2021, iki gihugu cyari kitarongera kumvikana mu mirwano n’izi nyeshyamba kugeza ubwo kuwa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, ingabo za leta zarashe ibisasu bibiri muri Makelle zikoresheje indege.
Ibi bisasu Umuryango w’Ababibumbye uvuga ko byahitanye abana batatu, byakurikiwe n’ibindi bitatu byarashwe muri Makelle nanone bikurikirwa n’ikindi cyarashwe ahitwa Agbe bivugwa ko ariho hari ububiko bw’intwaro z’izi nyeshyamba.
Nyuma y’ibi bisasu bitandatu, nibwo ejo ku cyumweru kuwa 25 Ukwakira ingabo za leta zarashe ibindi bibiri ku munsi umwe, biba ibisasu umunani bimaze kuraswa mu minsi irindwi kuva iki gihugu cyatangira gukoresha indege z’intambara zirwanya inyeshyamba za Tigray.
Kuva iyi ntambara yatangira mu Ugushyingo 2020, imaze guhitana abasivile barenga ibihumbi bibiri ndetse hafi miliyoni ebyiri z’abaturage bavuye mu byaho harimo n’abahungiye mu bihugu by’ibituranyi nka Sudani, Eritrea n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!