Jeune Afrique yatangaje ko ingabo za Mali zahagurutse i Anéfis mu gitondo cyo ku wa 6 Ukwakira 2026, zigera i Kidal ahagana Saa Saba z’amanywa. FLA yari yarigaruriye uyu mujyi ku wa 25 Mata, mu gitero yari yagabye ifatanyije na JNIM.
FLA yatangaje ko abarwanyi bayo bavanywe muri Kidal mbere y’uko ingabo za Leta zihagera, ivuga ko ari “ugusubira inyuma kwateguwe kandi kugenzuwe” hagamijwe kurinda abarwanyi n’ibikoresho byayo.
Uyu mutwe wanavuze ko nta mirwano itaziguye yabaye hagati yawo n’ingabo za Mali hamwe n’abafatanyabikorwa babo b’Abarusiya.
Iki gitero cyari kimaze ibyumweru gitegurwa. Jeune Afrique ivuga ko nyuma y’urupfu rwa Sadio Camara mu mirwano yo ku wa 25 Mata, Assimi Goïta yafashe inshingano za Minisiteri y’Ingabo, gushyira Kidal mu byo yagombaga kongera kwigarurira biza ku isonga.
Hafi abasirikare n’abarwanyi 4.000 b’uruhande rwa Leta bari muri iki gikorwa, hamwe n’imodoka za gisirikare zirenga 100.
Abandi bagera ku 2.000 bagumye i Anéfis, mu gihe hafi 2.000 b’Abanya-Mali n’abagera ku 1.000 bo muri Africa Corps bakomeje berekeza imbere.
Kidal ishobora kutaba iherezo ry’iki gikorwa. Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko ingabo za Mali zishobora gukomeza zigana Tinzawaten, hafi y’umupaka wa Algeria, agace gafatwa nk’ingenzi ku barwanyi ba JNIM na FLA.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!