Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Uhoraho waryo, Murhabazi Namegabe, ku wa 10 Ukuboza 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.
Yagize ati “Kuri twebwe, uko umutekano uhagaze guteye impungenge, bityo turasaba ko ingabo zacu na guverinoma zashyiraho ingamba zose kugira ngo kugenda kw’ingabo za EAC na MONUSCO kutazatuma ahantu hasigara ubusa, ku buryo byatera ihungabana ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Mbese, igisirikare cyacu n’inzego z’umutekano bikwiye kujya kuziba icyo cyuho kizasigara.”
Radio Okapi yatangaje ko ingabo z’ibihugu bya EAC zatangiye kugera muri Kivu y’Amajyaruguru mu Ugushyingo 2022, hashingiwe ku byemezo abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango bafatiye i Nairobi muri Kenya muri Mata 2022, byari bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyuma y’aho ubutegetsi bwa RDC bunenze kenshi umusaruro izi ngabo zatanze, tariki ya 24 Ugushyingo 2023 i Arusha muri Tanzania hateraniye indi nama y’abakuru b’ibihugu, banzura ko zigomba gutaha.
Tariki ya 3 Ukuboza 2023, Ingabo za Kenya zabimburiye izindi mu kujya muri ubu butumwa, ni na zo zatashye mbere y’izindi, ubuyobozi bw’Umutwe w’Ingabo za EAC uzwi nka EACRF busobanura ko zose zizasimburwa n’iz’ibihugu by’Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Amajyepfo, SADC.
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wari warahaye ingabo za EAC ibice zagenzuraga, tariki ya 3 Ukuboza watangaje ko uzabisubiramo. Byemejwe n’Umuvugizi wawo ku rwego rwa Gisirikare, Major Willy Ngoma, agira ati “EACRF yatangiye gutaha, M23 igomba gusubira mu bice byose yahozemo.”
Ingabo za EAC ziri gutaha mu gihe imirwano y’Ingabo za RDC (zifatanyije n’Ihuriro ry’Imitwe ya Wazalendo, FDLR n’abacanshuro) na M23 ikomeje muri Teritwari ya Masisi, ikigamijwe ari ugusubirana ibice uru ruhande rwa Leta rwambuwe.
Ingabo zari zaragiye mu butumwa bwa EAC muri RDC ni iza Kenya, iz’u Burundi, iza Sudani y’Epfo n’iza Uganda. Keretse iza Uganda, iz’ibindi bihugu zose zamaze gutaha kugeza ku wa 10 Ukuboza. Itariki ntarengwa zahawe ni iya 7 Mutarama 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!