Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko abasirikare bacyo ku bufatanye n’aba Somalia, bafashe Awdheegle ku wa 5 Ukwakira 2025 mu bikorwa bya “Operation Silent Storm” bimaze iminsi mu guca intege no kurwanya uyu mutwe wa Al-Shabaab wazengereje Somalia.
Muri iyi mirwano inyeshyamba za Al-Shabaab zatsinzwe bikomeye n’Ingabo za Uganda n’iza Somalia kubera ko zimwe muri izo nyeshamba zafashwe.
Aka gace kafashwe n’ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Somalia kaje gakurikira utundi duce twagiye dufatwa n’izi ngabo turimo Bariire, Sabiid ndetse na Anole twari twarigaruriye n’umutwe wa Al-Shabaab.
Umuyobozi w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, Lt Gen Sam Kavuma, yashimiye izi ngabo ku bikorwa bikomeye zakoze.
Ati “Ndashimira umurava n’ubutwari bwaranze ingabo za Uganda n’iza Somalia mu guca intege umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab aho zafashe agace kari karigaruriwe n’izi nyeshyamba zikabasha kugarura amahoro muri aka gace.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!