00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Uganda zakozanyijeho na M23

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 16 December 2014 saa 03:31
Yasuwe :

Umukuru w’umutwe urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abarwanyi bawo bari mu nkambi ya Bihanga bwarwanye n’ingabo za Uganda zishaka kubacyura ku ngufu mu gicuku cyo kuri uyu wa kabiri.
Bisimwa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko abahoze ari abarwanyi ba M23 bahunze inkambi ya Bihanga bari bacumbikiwemo , ubwo abasirikare ba Uganda bazanye amakamyo yo kubageza ku kibuga cy’indege cya Entebbe ngo basubizwe muri Congo. (…)

Umukuru w’umutwe urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abarwanyi bawo bari mu nkambi ya Bihanga bwarwanye n’ingabo za Uganda zishaka kubacyura ku ngufu mu gicuku cyo kuri uyu wa kabiri.

Bisimwa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko abahoze ari abarwanyi ba M23 bahunze inkambi ya Bihanga bari bacumbikiwemo , ubwo abasirikare ba Uganda bazanye amakamyo yo kubageza ku kibuga cy’indege cya Entebbe ngo basubizwe muri Congo.

Ati” Banze kurira amakamyo ingabo za Uganda zirabarasa bamwe barakomereka ndetse ubu bashobora kuba bapfuye.”

Bertrand Bisimwa umuyobozi wa M 23

Umwe mu basirikare bakuru b’Ingabo za Uganda nawe yemeje ko bamwe mu barwanyi ba M23 bakomeretse ubwo ingabo zashakaga kubajyana mu makamyo bakagerageza kurwana.

Mu ntambara y’amezi 18 bamaze barwana n’igisirikare cya Congo, FARDC, bigaruriye umujyi wa Goma by’igihe gito ariko birangira baneshejwe na FARDC ifatanyije n’ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri Congo, Monusco.

Muri Gicurasi basinye amasezerano ko batazasubira kurwana bakemererwa gusubizwa mu buzima busanzwe nta nkurikizi. Abagera ku 1300 bari bacumbikiwe mu nkambi ya Bihanga mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Uganda

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Pappy Ankunda yabwiye AFP ko bohereje abasirikare benshi kugarura abo barwanyi batorotse inkambi bakiruka.

Yavuze ko 120 mu 1373 bari mu nkambi bagaragaje ubushake bwo gusubizwa muri Congo bakaba baroherezwayo mu ndege irahaguruka ku kibuga cya Entebbe kuri uyu wa kabiri, abandi bagahunga.

Ati”Abandi barwanyi ba M23 bahungiye mu nkambi y’impunzi ya Rwamwanja aho basabye Loni kubitaho”

Bisimwa yavuze ko ingabo za Uganda zari zigiye kubacyura mu buryo buhabanye n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’amasezerano y’I Nairobi yasoje imirwano na FARDC.

Mu kwezi gushize abakuru ba M23 batangaje ko bimwe mu byemeranyijweho mu masezerano bagiranye na Leta ya Congo nibidashyirwa mu bikorwa, bazongera kurwana.

Nubwo M23 yatsinzwe, indi mitwe y’abitwaje intwaro irimo na FDLR irwanya leta y’u Rwanda ikomeje gushinjwa ubwicanyi, ubugizi bwa nabi no kwiba amabuye y’agaciro mu Burasirazuba bwa Congo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages