Gutahuka kw’ingabo mpuzamahanga ni kimwe mu byasabwe n’umutwe urwanya leta mu biganiro byo kugarura amahoro byabaye muri kanama 2015,icyemezo cyagombaga gushyirwa mu bikorwa bitarenze tariki ya 10 Ukwakira.
New Vision dukesha iy nkuru ivuga ko amakuru y’itahuka ry’aba basirikari yatangajwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga James Mugume.
Mugume kandi yavuze ko kuba ingabo za Uganda zaragiye muri Sudani y’Epfo, byakijije ubuzima bw’abanyasudani benshi ndetse n’abagande.
Gen. Katumba Wamala, Umuyobozi w’igisirikari cya Uganda yavuze ko mu minsi 45 abasirikari bose ba Uganda bazaba bamaze gutahuka.
Ati” Nibyo koko abahungu bagiye gutaha... aho mvugira aha Umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka ari muri Sudani y’Epfo.UPDF ifite iminsi 45 yo kuba yashyize mu bikorwa icyemezo cyo gutaha, abayobozi babo bakuru barimo Lt.Gen. Ivan Koreta bagiye kubafasha gutaha.”
Ingabo za Uganda zagiye muri Sudani y’Epfo mu mpera za 2013 bisabwe na Perezida Salva Kiir nyuma y’uko hatangiye imvururu kuri ubu zimaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi.



















TANGA IGITEKEREZO