Umuyobozi Ushinzwe amakuru muri Operasiyo Shujaa iri gukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ya RDC, Peter Mugisa, yavuze ko bari kujya kwizanira amazi bayakuye muri Uganda.
Ati “Indi mbogamizi ni uko twabonye ko nta mazi yo kunywa ahari. Ushobora kwibaza ko buri gihe tuzanirwa amazi aturutse muri Uganda. Gusa dufite umugambi wo kuzana abantu bacu kugira ngo bubake ahashobora gukurwa amazi, aho tuzaba turi hose.”
Nk’uko NTV yabitangaje, uretse ikibazo cy’amazi yo kunywa, izi ngabo zahagaritse urugamba kuko intwaro ziremereye zabuze aho zinyuzwa kubera kwangirika gukabije kw’imihanda n’ibiraro bihuza uduce ziri kurwanamo.
Yavuze ko bateganya kuzana ibikoresho bizatuma basana imihanda ku buryo ishobora kunyuzwaho intwaro ziremereye, avuga ko ibyo bikorwa bishobora kuzatinza urugamba ku gihe cy’icyumweru cyose ariko ahishura ko bizeye kuzatsinda umwanzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!