00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Uganda zigambye kwigarurira ibirindiro bikomeye bya ADF

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 28 December 2021 saa 12:39
Yasuwe :

Ingabo za Uganda (UPDF) zigambye kwigarurira ibirindiro bikomeye by’umutwe wa ADF mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’ibyumweru bine ingabo za Uganda n’iza Congo bitangije urugamba rwo guhashya umutwe wa ADF ushinjwa kugaba ibitero by’iterabwoba byahitanye abaturage mu mujyi wa Kampala, guhera mu Ukwakira uyu mwaka.

UPDF yatangaje ko kuwa Gatanu ushize yigaruriye bimwe mu birindiro bikomeye bya ADF bizwi nka Kambi Ya Yua. Ibyo birindiro RFI yatangaje ko byari birimo abarwanyi 600 ba ADF n’imiryango yabo.

Umuvugizi Wungurije wa UPDF, Lieutenant-colonel Roland Kakurungu, yavuze ko bigaruriye ibyo birindiro bakoresheje ibitero byo mu kirere n’ibyo ku butaka.

Ibikorwa byo gusenya ibyo birindiro byatangiye kuwa 30 Ugushyingo bisozwa tariki 24 Ukuboza.

Kakurungu yavuze ko muri ibyo birindiro ariho hategurirwaga ibitero byose bigamije kugirira nabi abasivile muri Congo.

Mu byafatiwe muri ibyo birindiro harimo amasasu 600, ibikoresho byifashishwa mu gukora ibisasu n’ibikoresho birimo inyigisho z’icengezamatwara byigishwaga abinjizwa muri uwo mutwe.

Kakurungu yavuze ko bakomeje ibikorwa byo guhiga abagize ADF aho batataniye mu mashyamba kugira ngo bizere ko uwo mutwe bawuranduye burundu.

Hashize ukwezi ingabo za Uganda n'iza Congo zitangije ibikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF muri Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages