Igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za Uganda mu gace ka Buulo Mareer gaherereye mu birometero 120 mu Majyepfo y’u Burengerazuba bw’Umujyi wa Mugadishu, mu Karere ka Shabelle.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ko habaye imirwano hagati y’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba n’ababasirikari. Ubufasha bwaturutse ku mutwe w’ingabo za Afurika Yunze Ubumwe zirwanira mu kirere zabashije gushwanyaguza ibikoresho by’inyeshamba no kuzisubiza inyuma.
Ubuyobozi bw’izi ngabo ziri mu butumwa muri Somalia (The African Union Transition Mission in Somalia: ATMIS) bwatangarije abaturage bose ko ibikorwa bikomeje nk’ibisanzwe kubera ko umutekano wongeye kujya mu buryo.
Iri tangazo kandi rikomeza rigaragaza ko intego y’izi ngabo ari kurwanya iterabwoba no gukomeza gukorana bya hafi na Guverinoma ya Somalia n’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu kurinda ko Somalia yakomeza kugabwaho ibitero na Al-Shabaab cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro.
Ibiro by’Umuvugizi Mukuru w’Igisirikare cya Uganda, UPDF, na byo binyuze ku mbuga nkoranyambaga byatangaje ko abasirikare babo batewe n’ingabo z’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab.
Ubutumwa bukomeza bugira buti “Cyari igitero cyagambwe mu gitondo cya kare ku ngabo zacu ziri muri Bulo-marer n’abarwanyi bo muri Al-Shabaab. Turacyari kugenzura dufatanyije n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo tumenye andi makuru yisumbuyeho.”
Nubwo ubuyobozi bw’Ingabo za AU ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zitaratangaza umubare w’abasirikare ba Uganda cyangwa inyeshyamba zaguye muri iyo mirwano, Al-Shabaab yigambye kwivugana abasirikare 137.
Kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia ni kimwe mu bikunze gukorwa cyane n’abarwanyi ba Al-Shabaab.
Ingabo za AU ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia guhera mu 2007.
Ubutumwa bushya izi ngabo zifite ni ugufasha ingabo za Somalia gufata inshingano z’umutekano wayo.
Biteganywa ko abasirikare, abapolisi n’abasivili ba ATMIS bazakomeza kugabanywa bakava ku 20,000 bakagera kuri zeru mu 2024.
Al-Shabaab yari yarigaruriye ibice byinshi bya Somalia harimo n’Umurwa Mukuru Mogadishu kugeza mu 2011, birukanwamo n’ingabo za AU.






Ibitekerezo 0