00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Uganda zishobora kuguma muri Congo

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 6 December 2023 saa 09:22
Yasuwe :

Mu gihe ingabo z’Umuryango wa Afurika yIburasirazuba(EAC) zari zoherejwe muri Congo kugarura amahoro zatangiye gutaha, iza Uganda zo zatangaje ko nta gahunda yo gutaha zifite mu gihe nta yandi mabwiriza zirahabwa.

Guhera kuri iki Cyumweru Ingabo za Kenya zari mu za EAC zatangiye gutaha, nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kuvugurura amasezerano yongerera izo ngabo igihe cyo kuguma muri icyo gihugu.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Felix Kulayigye,yabwiye Kiss FM dukesha iyi nkuru, ko bo ingabo zabo zitaratangira gutaha kuko zitegereje amabwiriza mashya.

Yagize ati “Twe ntabwo turatangira gutaha, dutegereje amabwiriza mashya. Nk’uko tujyayo twahawe amabwiriza no kuvayo cyangwa kugumayo tuzategereza andi mabwiriza. Mu gisirikare, iyo nta mabwiriza mashya yatanzwe, ukurikiza ayari asanzweho. Tuzagumayo rero kugeza igihe batubwiriye gutaha.”

Kulayigye yavuze ko icyo ingabo za Uganda zishaka ari amahoro mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo ngo abaturage b’ibihugu byombi babashe guhahirana.

Biteganyijwe ko manda y’ingabo za EAC muri Congo izarangira kuwa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023.

Brig Felix Kulayigye kandi yavuze ku byatangajwe kenshi na Leta ya Congo, ko icyo yari yiteze ku ngabo za EAC kitakozwe aricyo kurwanya M23.

Kulayigye yeruye ko ingabo za EAC zitagiye muri Congo kurwana, kuko umuzi w’ibibazo bya Congo ari impamvu za politiki.

Ati “Ntabwo inshingano zacu zari ukurwana, ahubwo byari ugutuma habaho uburyo bwakorohereza ibiganiro bya politiki. Ibyo bijyanye na politiki byarebaga cyane Guverinoma ya Congo n’abo bahanganye."

"Byaje kugaragara ko hari abakekaga ko twagiye kurwana M23. Ntabwo tubona ko M23 aricyo kibazo, ikibazo dukeka ko ari icya politiki kandi gikeneye igisubizo cya politiki.”

Uganda yohereje ingabo 1000 mu butumwa bwa EAC muri Congo, icyakora isanganyweyo izindi 9000 zifatanya na Leta y’icyo gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo ADF.

Ingabo za Uganda muri Congo zatangaje ko zitegereje andi mabwiriza yo kuhava cyangwa kuhaguma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages