Muri raporo yakozwe ku kirombe cya Cobalt muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko hari abana bashorwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari munsi y’imyaka 17, kandi bagakora mu buryo butaboroheye na gato.
Inganda z’ubucukuzi zo zikaba zikomeje gutsimbarara ko zidashobora kurenga ku ihame ryo kudakoresha abana.
Uwo muryango wavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite byibura 50% by’ibuye ry’agaciro rya Cobalt ku Isi hose, rimwe mu yifashishwa mu gukora telefoni, kandi abana bakora akazi ko kuricukura bahura n’ibibazo bikomeye birimo indwara z’igihe kirekire.
Ibyo byiyongeraho ko abana bagera kuri 80 bamaze gupfa bagwiriwe n’ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Majyepfo ya Congo guhera muri Nzeli 2014 kugeza mu Ukuboza 2015.
Paul, umwana w’imfubyi ufite imyaka 14, yabwiye Amnesty ko yatangiye gukora aka kazi afite imyaka 12.
Ati “Mara amasaha 24 mu mwobo kandi ninjye wifasha kuwugeramo. Ntangira akazi mu gitondo, ngataha mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho. Umubyeyi undera yashakaga kunjyana mu ishuri ariko umugabo we arabyanga ahitamo kunjyana gucukura amabuye y’agaciro”.
Izo nganda ziregwa, zatangaje ko nta mbabazi na mba zizagirira ababazanira amabuye y’agaciro barakoresheje abana mu icukurwa ryayo, nk’uko BBC ibitangaza.
Muri Apple bati “Tugiye gukora igenzura k’uruhererekane rw’ibikoresho. Uzafatwa azahabwa ibihano birimo gusubiza umwana mu rugo, kumwishyurira ishuri yifuza, gukomeza kumuha umushahara we ndetse no kuzongera kumuha akazi igihe azaba yujuje imyaka imwerera gukora”.
Samsung nayo yatangaje ko uzafatwa mu baboherereza ibyo bikoresho, izahita isesa amasezerano bari bafitanye.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mwana (UNICEF) igaragaza ko abana ibihumbi 40 bari munsi y’imyaka 18 bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu Majyepfo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO