Mu 2014 nibwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahagaritse izo ngendo ubwo imirwano yari imeze nabi muri Libya.
Indege ya sosiyete Medsky Airways niyo yahagurutse muri Libya kuri uyu wa Gatandatu irimo abagenzi batanu nk’uko Africa News yabitangaje. Iyi sosiyete izajya ikorera ingendo ebyiri mu cyumweru mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani.
Mu myaka ishize abagenzi bavuye muri Libya bagiye mu Butaliyani, byabasabaga kunyura mu mijyi nka Tunis muri Tunisia, Istanbul muri Turikiya cyangwa i Cairo mu Misiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!