00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingengo y’imari ya EAC yagabanutseho arenga miliyari 10

Yanditswe na

M.Ange Mukaneza

Kuya 23 May 2015 saa 06:52
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uratangaza ko Ingengo y’imari ya 2015/2016 yagabanutseho amafaranga asaga miliyari 10 dore ko yavuye kuri miliyoni 126 z’amadorali y’umwaka ushize ikagera ku madorali 110.

Uku gubanuka ahanini kwatewe n’uko benshi mu bafatanyabikorwa bagabanyije inkunga bajyaga batanga kuva kuri miliyoni 75 z’amadorali bakageza kuri miliyoni 58.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inama rusange y’uyu muryango rivuga ko Ubunyamabanga rusange bwa EAC ari bwo buzagenerwa igice kini cy’ingengo y’imari, aho buzagenerwa angana na miliyoni 69 z’amadorali.

Inteko ishingamategeko EALA yo igenerwe miliyoni 16.5 n’aho Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba rwo rugenerwe miliyoni 4.3, andi asaranganywe komisiyo zisigaye.

Martin Ngoga, Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yavuze ko impamvu urukiko rwa EAC rwagenewe ingengo y’imari nini byatewe n’uko na rwo rwongerewe inshingano.

Susan Nakawuki, uhagarariye Uganda we yasabye ko agenerwa ubuhinzi na yo yakongerwa, kuko ari cyo cyiciro gikora ku buzima bwa benshi mu batuye Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati ”Ingengo y’imari igenerwe ibikorwa by’ubuhinzi ni nke cyane. Iyo urebye ku bijyanye n’ubuhinzi n’ibiribwa ibivugwa bitandukanye n’ibikorwa. Iki cyiciro gikora ku mitima ya benshi mu batuye Afurika y’Iburasirazuba. Ndasaba ko gishakirwa inkunga nyinshi.”

Ingengo y’imari yemejwe nyuma ya raporo “Purpose Committee” yasohoye muri iki cyumweru isaba ko hajya hifashishwa ikoranabuhanga rya “video-conferencing” kugira ngo bigabanye ingendo zajyaga zikorwa bajya guhura.

Inkuru ya The New Times yashyizwe mu Kinyarwanda na M.Ange Mukaneza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages