00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingimbi zisaga 89 zashimuswe n’abantu batazwi muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 22 February 2015 saa 10:04
Yasuwe :

Agatsiko k’abantu bitwaje intwaro bashimuse abana b’abahungu basaga 89 mu Mujyi wa Wau Shilluk mu Majyaruguru ya Sudani y’Epfo, kugeza ubu ubuyobozi bukaba nta makuru y’aho baherereye bufite.

Itangazo ry’impuruza ryashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ryagaragaje ko aba bana bari mu kigero cy’ubugimbi batwawe bunyago, igaragaza ko imibare imaze kumenyekana igaragaza ko hashimuswe 89, ariko ngo imibare ishobora kwiyongera.

Abatangabuhamya batuye mu Mujyi Wau Shilluk bemeza ko aka gatsiko k’abantu batazwi kahageze mu ntangiriro z’icyumweru, bajya mu rugo ku rundi batwara abana b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 12, kandi ngo nta kabuza aba bana bajyanwe mu gisirikare.

Umuyobozi wa UNICEF muri Sudani y’Epfo, Jonathan Veitch, avuga ko ikoreshwa ry’abana mu gisirikare rimaze kuba icyorezo muri iki gihugu, kandi ko biri gusenya imiryango ku buryo bukabije.

Yagize ati “Ikoreshwa ry’abana mu gisirikare riri gusenya imiryango. Abana bari gukorerwa ihohoterwa ndengakamere. Bari gukurwa mu miryango yabo bakiri bato kandi bagatandukana burundu n’amahirwe yo gukandagira mu ishuri.”

UNICEF ibarura abana basaga ibihumbi 12 bakoreshejwe nk’abasirikare mu ntambara n’amakimbirane yashegeshe Sudani y’Epfo kuva mu Ukuboza 2013, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa-AFP bibigaragaza.

Aya makimbirane muri iki gihugu ni imbuto z’amacakubiri ashingiye ku moko na politiki hagati ya Perezida uri ku butegetsi muri iki gihugu Salva Kiir n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe we, Riek Machar.

Perezida Salva Kiir akomoka mu bwoko bw’aba Dinka, naho Riek Machar agakomoka mu ba Nuer.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages