Iyi nkongi yafashe isoko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 28 Kamena 2018 gusa icyayiteye ntabwo kiramenyekana. Bivugwa ko umuriro watangiye kuba mwinshi ahagana saa munani n’igice z’ijoro (isaha ya Kenya) ugakongeza ibice by’isoko birimo igituwemo n’ahacururizwa ibintu bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ibitaro Bikuru bya ‘Kenyatta Nation Hospital’, Thomas Mutie, yahamije ko abamaze gupfa ari 15 ariko hari abandi bagera kuri 70 bari kwitabwaho n’abaganga. Guverinoma ni yo ishobora kuzishyura serivisi z’ubuvuzi bari guhabwa.
Mu byangiritse harimo inzu 15 zo guturamo hamwe n’ibicuruzwa bibarirwa muri za miliyoni z’amashilingi. Inzego z’umutekano zahise zitangira gutabara mu gihe hagikorwa iperereza ku cyateye iyi nkongi.
Iri soko ryafashwe n’inkongi ni rimwe mu manini muri Kenya bivugwa ko mu bapfiriyemo harimo abana bane. Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko kuva mu 2012, iri soko rikunze kwibasirwa n’inkongi.
Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare, Croix Rouge, muri Kenya ryatangaje ko ryashyizeho uburyo bwo kwita ku bantu bashaka ababo bari muri iri soko ubwo ryafatwaga n’inkongi no kubaha ubundi bufasha.



















TANGA IGITEKEREZO