Atuye mu gace k’abantu badafite amikoro ahambaye mu Murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Okello yavuze ko ubwo yari amaze igihe ari mu buzima bubi, yahawe amakuru y’uko hari umupasiteri wamusengera ubuzima bugahinduka ndetse baza guhura amuca amadolari 115 ya Amerika nk’ituro ry’abapasiteri.
Okello yasabye mugenzi we kumuguriza amafaranga asanga atayafite ariko amufatira umwenda. Ngo yari yabwiwe ko amasengesho y’uwo mupasiteri akomeye ku buryo mu minsi irindwi yagombaga kuba yamaze kubona igitangaza.
Icyo gitangaza yaragitegereje ntiyakibona ahubwo ibintu birushaho gusubira irudubi dore ko n’uwo mwenda yari yafatiwe na mugenzi we wagiye wiyongera kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura kugeza ubwo ugera ku madolali 300.
Kenya ni kimwe mu bihugu bihanganye n’ikibazo cy’ubuzima buhenze kubera izamuka rihanitse ry’ibiciro by’ibiribwa mu gihe ubushomeri na bwo burushaho kwiyongera.
Ibi byatumye abantu babura ayo bacira n’ayo bamira batangira kwishyura abapasiteri kugira ngo babone ibitangaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!