U Burundi bufite intara 18 na komine 116. Ni inzego zakunze kugenda zihinduka kuva icyo gihugu kibonye ubwigenge mu 1962.
BBC yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri mu nama Ndirakobuca yagiranye na ba Guverineri b’Intara zigize u Burundi, yavuze ko ubwinshi bw’intara na komine bafite butorohereza iterambere.
Yagize ati “Sinzi niba iterambere dushaka kugeraho rizakunda tugifite intara zirenga cumi na komine zisaga ijana.”
Yavuze ko hari gukorwa inyigo izagaragaza niba u Burundi bukeneye kugira intara na za komine byinshi kugira ngo butere imbere.
Ati “Turi kureba komine n’intara igihugu cyacu cyaba gikeneye, kugira ngo rya terambere rusange rikunde.”
Ndirakobuca yavuze ko iterambere rigoye ku makomine amwe amwe kuko adafite uburyo bwayo bwo kwinjiza imisoro izayafasha mu iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!