Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo habe amatora y’abadepite, kuri ubu ikitezwe ni uko isaha iyo ariyo yose Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ashobora gusesa Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho, aho Inteko igomba guseswa ukwezi kumwe mbere y’uko amatora y’abadepite aba.
Hagati aho ariko abakandida bigenga ndetse n’amashyaka ya politiki barakora iyo bwabaga ngo batange ibyangombwa bibemerera kwiyamamariza kuba intumbwa za rubanda.
Nk’uko ingingo ya 76 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu ibiteganya, hari aho bavuga ko abagize Umutwe w’Abadepite batorerwa manda y’imyaka itanu (5).
Icyakora kubera impamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y’abawugize irangire. Itegeko Ngenga rigena uko amatora y’abagize Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko akorwa.
Kwiyamamaza kw’imitwe ya politike n’abakandida bigenga bizatangira ku wa 26 Kanama bigere taliki ya 15 Nzeri 2013. Gutangaza urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza imyanya y’Abadepite bizakorwa taliki 19 Kanama 2013.
Hagati aho ariko amashaya n’abakandida bigenga barakora iyo bwabaga mu guhatanira kwicara mu nzu y’icyubahiro iri ku Kimihurura, aho bazaba bahagarariye Abaturarwanda.
Abakandida bigenda nabo ntibatanzwe
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Izuba Rirashe aravuga ko mu gihe amarembo agifunguye ngo abashaka kuba abadepite babe batanga ibyangombwa, hari n’umusaza usheshe akanguhe ufite imyaka 80 ushaka kuzuzu za imyaka 85 ari umudepite igihe yaramuka atowe.
Uyu musaza witwa Habineza Michael w’imyaka 80 aratangaza ko ari mu rugendo rwo gutanga ibyangombwa byose bisabwa ku bashaka kwiyamamaza mu matora y’abadepite azaba muri Nzeli uyu mwaka.
Yambaye ishati ya karo-karo, ipantaro y’ikijuju n’inkweto za kambambili, umusaza Habineza, ubwo yari ku cyicaro cya Komisiyo y’Amatora, yatangaje ko aje gutanga impapuro zimwemerera kujya ku rutonde rw’abazitoresha.
Yakomeje avuga ko ibyangombwa byose bisabwa amaze kubigereza, akaba yizeye ko kuwa mbere tariki 12 Kanama 2013 azaba yamaze kuzuza imikono 600 y’abamushyigikiye bo mu turere twose tw’igihugu uko ari 30.
Habineza ati "Ibendera ry’ingoma ya gikoloni ryururukijwe risimbuzwa iry’u Rwanda rwuje demokarasi tureba. Nanjye nkeneye kugira uruhare mu bavugira rubanda no kubasobanurira icyo demokarasi ari cyo."
Amashyaka
Ku cyumweru tariki ya 4 Kanama 2013, biro ya politiki y’ishyaka rya PSD, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakandida b’iryo shyaka mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka. Si Ishyaka PSD gusa, kuko n’andi mashyaka arimo gusya atanzitse kugirango azabashe gutanga amalisiti y’abakandida bazayahagararira ku gihe.
Mu gihe manda y’abadepite igeze ku musozo, uwayoboraga iyi nteko y’abadepite Mukantabana Rose, kuri uyu wa Kabiri yakoranyije abanyamakuru abagezaho inyagenzweho mu myaka itanu ishize, aho ngo bibanze ku nshingano zo gushyiraho amategeko kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma.
Igihe icyo ari cyo cyose, guhera ku itariki ya 5 Kanama 2013 kugeza ku wa 5 Nzeri 2013, Perezida wa Repubulika azasesa Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, nk’uko amategeko abiteganya.



















TANGA IGITEKEREZO