Gilbert Kabanda wahoze ari Minisitiri w’Ingabo ari na we watangije uwo mushinga w’itegeko, yavuze ko kutagira Inkeragutabara ari bibi cyane ku gihugu.
Ati “Nta gisirikare kindi na kimwe ku Isi kitagira Inkeragutabara. Igisirikare kitagira Inkeragutabara ni nk’imodoka ifata urugendo nta pine ry’ingoboka ifite.”
Inkeragutabara byitezwe ko ari urwego ruzaba rugizwe n’abantu bashobora kwitabazwa n’igisirikare mu gihe bibaye ngombwa.
Guverinoma ya Congo ivuga ko aba bantu bazaba bagizwe na bamwe mu bahoze mu gisirikare n’izindi nzego z’umutekano, abakorerabushake babihuguriwe n’abandi.
Abagize uwo mutwe bashyiriweho agahimbazamusyi bazajya bahabwa umunsi urwo rwego ruzaba rwashyizweho.
Congo ivuga ko ifite igisirikare kigizwe n’abasaga ibihumbi 150, nyamara iki gihugu kimaze igihe mu bibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe y’inyeshyamba igisirikare cyananiwe guhashya mu myaka hafi 25 ishize.
Nko guhera mu mwaka ushize ubwo iki gisirikare cyatangiraga kurwana n’umutwe wa M23, nta na rimwe cyigeze kibasha kuwusubiza inyuma.
Inzobere zivuga ko ikibazo gikomeye igisirikare cya Congo gifite atari ibikoresho cyangwa ubuke bw’abasirikare, ahubwo kiri mu miyoborere y’ingabo, imitegurirwe y’urugamba, imishahara mike cyangwa itanatangwa, ikinyabupfura gike mu ngabo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!