Tayebwa yabitangarije i Maputo muri Mozambique mu nama y’Umuryango uhuza Inteko zishinga Amategeko za Afurika, Caraïbes na Pacifique (ACP-EU ), yabaye guhera kuwa 29 Ukwakira kugeza kuya 2 Ugushyingo 2022.
Uyu muyobozi yavuze ko igihugu cye kitemeranya n’abavuga ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiriye uburenganzira busesuye ku buryo biba ihame kuri za Guverinoma.
Ati “Numvise hari uwavuze ngo abaryamana bahuje ibitsina no gukuramo inda ni uburenganzira bwa muntu dukwiriye kubahiriza. Ndashaka kubamenyesha ko ibyo bitazigera byemerwa muri Uganda. Mu gihe nkiyoboye Inteko, ayo mategeko ntazigera atorwa kuko ahabanye n’indangagaciro zacu.”
Uganda yamaganwe n’Abanyaburayi mu 2014 ubwo yashyiragaho itegeko ryamagana ubutinganyi rigena ko uwahamwe n’icyaha cyo kuryamana hagati y’abo mu bagize umuryango wa LGBTQ ndetse ugena ko kwamamaza ubutinganyi ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Nyuma yo kujya ku gitutu, Uganda yisubiyeho itegeko ntiryatangira gukoreshwa ariko mu mvugo z’abanyapolitiki buri gihe bakunze kubyamagana.
Perezida Museveni aherutse kuvuga ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari umuco utemewe muri Uganda, nubwo yemeza ko uwo bigaragayeho ntacyo bamutwara, gusa ashimangira ko atari n’ibyo kujya kuvuga mu ruhame.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!