Amakuru dukesha UG Standard, avuga ko uretse ibikorwa bya internet bizafungwa, serivisi za mobile money nazo zizagirwaho ingaruka zigafungwa by’igihe gito.
Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen. Elly Tumwine, yandikiye UCC ayimenyesha umwanzuro wafashwe na NSC, Akanama kagizwe n’Abaminisitiri bari muri Guverinoma, abasirikare n’abapolisi bakuru muri Uganda, kimwe n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’umutekano.
Minisitiri w’ikoranabuhanga, Judith Nabakooba, yari aherutse kuvuga ko internet ishobora gufungwa mu muhango w’irahira rya Perezida Museveni uzaca kuri televiziyo y’igihugu cya Uganda.
Amakuru kandi avuga ko uretse ifungwa rya internet, NSC yanafashe umwanzuro wo kurinda urugo rwa Bobi Wine mu bihe by’umuhango w’irahira rya Museveni.
Kuri uyu wa Mbere, urugo rwa Bobi Wine ruherereye mu Karere ka Wakiso, rwazengurutswe n’abashinzwe umutekano, ariko Umuvugizi w’Ingabo za Uganda Wungirije, Deo Akiki, yavuze ko kuzengurutsa abasirikare urugo rwa Bobi Wine biri mu nyungu ze, kuko atari umuntu usanzwe.
Uyu muvugizi yavuze ko Bobi Wine yatumiwe mu bikorwa byo kurahira kwa Perezida Museveni, ndetse ko nashaka kubyitabira, azaherekezwa arindiwe umutekano n’igisirikare cya Uganda.
Ku myaka 76, Museveni umaze imyaka 36 ku butegetsi agiye kurahirira manda ya gatandatu y’imyaka itanu, nyuma y’uko atsinze amatora ya Perezida aherutse kuba muri Mutarama uyu mwaka, ku majwi 58%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!