00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa ya Loni Mary Robinson itegerejwe mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 23 April 2013 saa 05:07
Yasuwe :

Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga bigari, Mary Robinson ategerejwe mu mpera z’ukwezi kwa Mata mu Karere, mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kurangiza amakimbirane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) dukesha iyi nkuru bitangaza ko Mary Robinson azanagaruka muri aka Karere muri Gicurasi, yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe ku matariki 25 na 27 Gicurasi 2013. (…)

Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga bigari, Mary Robinson ategerejwe mu mpera z’ukwezi kwa Mata mu Karere, mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kurangiza amakimbirane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) dukesha iyi nkuru bitangaza ko Mary Robinson azanagaruka muri aka Karere muri Gicurasi, yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe ku matariki 25 na 27 Gicurasi 2013.

Nyuma yo kumva imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Robinson azakora raporo azashyikiriza Akanama gashinzwe umutekano ka Loni.

Mary Robinson wigeze kuba perezida wa Irland kuva mu mwaka wa 1990 kugeza 1997, ategerejweho kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kurangiza amakimbirane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono, Robinson yagize ati “Kuba mpawe izi nshingano z’imena, bivuye ku cyizere Umunyamabanga Mukuru yangiriye, najye niteguye gukoresha imbaraga zanjye zose.”

Ibihugu 11 ni byo byashyize umukono kuri aya masezerano Adis Abeba muri Gashyantare uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages