Amakuru yaturutse mu gace kabereyemo ibyo bitero avuga ko abantu bitwaje imbunda ari bo barashe ku nzu z’imiryango y’abarobyi bakabasahura amafi menshi naho abakirokotse bakaba bahise bava mu byabo kagasigara kigaruriwe n’abagabye igitero.
Uretse imbunda, izi nyeshyamba za CODECO zari zitwaje n’intwaro gakondo. Zaje kuhava ku mugoroba wo ku wa Mbere zerekeza ahitwa kuri Mont Bleu hafi y’Ikiyaga cya Albert.
Mu Mudugudu wa Muravamu hiciwe abantu batatu barimo umusirikare naho hafi aho mu wa Kando hicirwa abandi umunani, ibikorwa byakurikiwe no gutwika inzu nyinshi z’imiryango y’abarobyi.
Abaturage bo muri iyi midugudu bahungiye mu isantere y’ubucuruzi iherereye mu bilometero 60 bakoresheje ubwato.
Iki gitero cyabaye nyuma y’agahenge k’ibyumweru byinshi kari katumye abarobyi bari barahungiye muri Uganda basubira mu bikorwa byabo nk'uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga.





Ibitekerezo 0