Ubuyobozi bwatangiye gushaka uko bwarokora inka zo mu muryango wa Mandela zimaze igihe zibasiwe n’inzara kugeza ubwo umuryango wari umaze kubura icyo wazimarira.
Inkuru ya AFP ivuga ko ubuyobozi bw’Intara ya Cape y’Iburasirazuba kuwa Gatanu w’icyumweru gishize bwatanze ibiribwa byo kugaburira ibimasa by’inkone bigera ku 100 byo mu muryango wa Mandela.
Bikozwe nyuma y’aho inka zigera kuri 97 zipfiriye zishwe n’inzara.
Umwe mu bashinzwe urwuri yabwiye itangazamakuru ko amapfa yatumye ibintu bizamba mu rwuru rwa Qunu bikaba byaranatumye amatungo atakaza ibiro ndetse akaba abayeho no mu buzima bubi.
Ushinzwe iby’ubworozi muri ako karere, Mlibo Qoboshiyane yasuye urwo rwuri nawe asanga hari ikigomba gukorwa.
Mu buzima bwa Mandela yakuriye mu muryango woroye inka n’intama, ndetse mu byifuzo bye yigeze kwandika ati “Ndifuza ko ibikorwa by’ubworozi i Qunu…bizakomeza na nyuma y’ubuzima bwanjye.”



















TANGA IGITEKEREZO