00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzira ishoboka yo gutaha kwa FDLR si uruhembe rw’umuheto

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 22 August 2014 saa 08:51
Yasuwe :

U Rwanda rwatangaje kuva kera ko rutagirana ibiganiro bya politiki na FDLR, rushishikariza abo barwanyi gutahuka mu gihugu cyabo bagasubizwa mu buzima busanzwe ndetse bakanafashwa mu bikorwa bigamije kubateza imbere.
FDLR iramutse itahutse mu mahoro ntiyaza ishaka kubohora u Rwanda nk’uko bakunze kwigamba ko bafite gahunda yo kubikora, ahubwo baza bitwa Abanyarwanda, kuko baba basanze bagenzi babo ngo bafatanye muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Gusa FDLR ishinjwa kugira uruhare muri (…)

U Rwanda rwatangaje kuva kera ko rutagirana ibiganiro bya politiki na FDLR, rushishikariza abo barwanyi gutahuka mu gihugu cyabo bagasubizwa mu buzima busanzwe ndetse bakanafashwa mu bikorwa bigamije kubateza imbere.

FDLR iramutse itahutse mu mahoro ntiyaza ishaka kubohora u Rwanda nk’uko bakunze kwigamba ko bafite gahunda yo kubikora, ahubwo baza bitwa Abanyarwanda, kuko baba basanze bagenzi babo ngo bafatanye muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Gusa FDLR ishinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi byaha byakorewe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uretse gutaha ku ruhembe rw’umuheto, ngo banashaka gutahuka nk’umutwe wa politiki uje kuyikinira mu Rwanda.

Uhereye mu 2001, abahoze ari abarwanyi ba FDLR bagera ku bihumbi 11 batahutse mu Rwanda, igihugu gishimwa ku iterambere ry’ubukungu no kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda mu gihe gito ugereranije n’aho cyavuye.

Umwe mu basirikare ba FDLR mu ishyamba rya Congo

Kuri ubu abasigaye (FDLR) mu mashyamba, bashyigikiwe (boshywa) na bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bibereye i Bwotamasimbi, basaba ko mu Rwanda hafungurwa urubuga rwa politiki.

Tariki ya 14 Kanama, abakuru b’ibihugu byo mu karere, mu nama bari bateraniyemo basabye FDLR kutazarenza tariki 31 Ukuboza itararangiza gushyira intwaro hasi. Martin Kobler uyobora MONUSCO ubwo yaganiraga na RFI mu cyumweru gishize yavuze ko amahitamo yo gukoresha ingufu za gisirikare kuri uwo mutwe agihari anashishikariza FDLR gutahuka mu mahoro mu Rwanda bakabaho mu ituze.

Kuri Martin Kobler, abarwanyi ibihumbi 11,000 batahutse mu buryo bwemewe. Abagiye batahuka babanje guca mu ngando mu kigo cya Mutobo, giherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ikigo gishinzwe kwakira aba barwanyi kiri i Mutobo cyatangiye mu 2000. Iyo bagezeyo bahabwa amasomo ku burere mboneragihugu no gukunda igihugu, gahunda zitandukanye zo kubaka igihugu, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ibindi.

Iyo abo barwanyi basoje amahugurwa bahabwa amayero agera kuri 200 yo gutangira ubuzima. Bafashwa gusubira aho bahoze batuye bakanahabwa ibikoresho bitandukanye yewe n’abashobora kwiga imyuga itandukanye bafashwa kuyiga ndetse hari n’abahita batangira kwikorera kuri ubu barimo abamaze gutera imbere ku rwego rufatika.

Mbanjineza Jonathan wavuye muri FDLR mu mwaka wa 2003 aherutse guha ubuhamya Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda uko koperative yamufashije gutera imbere akagura imodoka eshatu ndetse yubaka n’inzu ya kijyambere.

Asobanura ko yinjiye muri Koperative ishinzwe gucunga umutekano, aguza amafaranga ibihumbi 30 agura icyuma gifotora none ubu akaba afite imodoka eshatu.

Uretse ibyo kandi, abatahuka bizezwa ko batazakurikiranwa n’ubutabera kuko bahoze muri FDLR keretse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ni bo baba bagomba gukurikiranwa.

Aganira na RFI, Perezida wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku rugerero, Jean Sayinzoga, yavuze ko abahoze ari abarwanyi ba FDLR bemeye icyaha bagabanirizwa icya kabiri cy’igihano bakwiye guhabwa ndetse asobanura ko gahunda zo kubasubiza mu buzima busanzwe zigenda neza.

Jean Sayinzoga, Uyobora Komisiyo ifite mu nshingano gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mutwe wa FDLR

Avuga ko wenda ikibazo gishobora kuba ari nk’ihungabana rishobora gukomoka ku myaka baba bamaze mu mashyamba ndetse n’ikibazo cyo kubura akazi; gusa kubura akazi mu Rwanda bireba benshi uretse ko Leta ishishikariza abantu kwibumbira mu mashyirahamwe bagafashwa kwiteza imbere.

Sayinzoga avuga ko abamaze gutaha mu Rwanda babayeho nta cyo bikanga dore ko nta n’usabwa gutera iperu ku buyobozi mu gihe runaka mu rwego rwo kumugenzura.

Imibare ya Loni igaragaza ko abarwanyi ba FDLR basigaye mu mashyamba ya Congo babarirwa hagati ya 1400 na 1600 gusa u Rwanda rwakunze kugaragaza ko uyu mutwe ujya winjiza abarwanyi bashya barimo n’abana.

Ikindi ni uko FDLR n’imiryango yabo bijejwe ko bazafashwa gutahuka mu Rwanda no gusubizwa mu buzima busanzwe ndetse n’abumva badashaka gutahuka mu Rwanda bakazafashwa kubona ibihugu by’amahanga bibakira ariko bitari ibyo mu karere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages