Ni mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bumaze iminsi buta muri yombi bamwe mu batavuga rumwe nabwo, bashinjwa gushaka kubuhirika cyangwa gukorana n’abanyamahanga cyangwa umutwe wa M23.
Amakuru yizewe yashyizwe hanze na bamwe mu banyamakuru bo muri RDC kuri uyu wa Kane, avuga ko itegeko ryatanzwe kugira ngo inzego z’umutekano zemererwe gutangira gusaka inzu za Joseph Kabila.
Hari inkuru iherutse kujya hanze y’ikinyamakuru African Intelligence yavugaga ko Joseph Kabila yohereje intumwa mu bihugu bitandukanye, agaragaza ko hari impungenge z’uko amatora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka ashobora kutazaba.
Kabila ni we wahaye ubutegetsi Tshisekedi mu 2019, nyuma y’imyaka 18 ayoboye Congo. Ni we Perezida wa mbere wa RDC wahererekanyije ubutegetsi na mugenzi we mu mahoro.
Nubwo byatangiye bimeze neza, bashwanye nyuma y’imyaka ibiri ubwo igice cya Tshisekedi cyavugaga ko cyitambikwa n’icya Kabila, bigatuma badashyira mu bikorwa ibyo bemereye abaturage.
Urugo rwa Kabila ruramutse rusatswe byaba bije nyuma yo gusakwa urugo rwa Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’urw’Umujyanama we Salomon Idi Kalonda watawe muri yombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!