Ubu bwoko bune bw’umuti w’amazi w’inkorora bwakorwaga n’uruganda rwo mu Buhinde, Maiden Pharmaceuticals.

Minisitiri w’Ubuzima muri Gambia, Dr Ahmadou Lamin Samateh yatangaje ko mu iperereza bakoze, basanze uwo muti warinjijwe mu gihugu mu buryo butemewe kuko utari wagahawe icyangombwa cyo gucuruzwa muri Gambia.

Yavuze ko habayeho uburangare bw’abari bashinzwe ubugenzuzi ari nayo mmpamvu umuyobozi w’ikigo gishinzwe imiti yahise yirukanwa ndetse n’umwungirije.

Abashinzwe imiti y’abana yinjira mu gihugu nabo bagaragajwe nk’indangare kuko uwo muti wabanyuze mu rihumye.

Hahise hasabwa ko hashingwa ikigo cyihariye gikora ubugenzuzi ku miti yise yinjira mu gihugu.

Minisitiri w’ubuzima yavuze ko hari ibiri gukorwa kugira ngo uruganda rwakoze uwo muti wahitanye abana, rugezwe mu nkiko. Byitezwe ko urubanza ruzatangira mu Ukwakira uyu mwaka muri Gambia.

Umuti w'inkorora w'abana wakorewe mu Buhinde, wahitanye 70 bo muri Gambia
Umuti w'inkorora w'abana wakorewe mu Buhinde, wahitanye 70 bo muri Gambia