00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran na Uganda byasinyanye amasezerano ku kubyaza ingufu za kirimbuzi amashanyarazi

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 4 February 2015 saa 10:18
Yasuwe :

Iran na Uganda byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kubyaza ingufu za kirimbuzi (nuclear energy) umuriro w’amashanyarazi, mu rwego rw’uruzinduko intumwa za Iran zirangajwe imbere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Mohammad Javad Zarrif.
Ubwo Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda, Henry Okello Oryem yagiranaga umubanona n’izi ntumwa, yagize ati “Uganda isangiye na Iran intumbero ku kwifashisha ingufu za kirimbuzi mu nyungu zo guteza (…)

Iran na Uganda byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kubyaza ingufu za kirimbuzi (nuclear energy) umuriro w’amashanyarazi, mu rwego rw’uruzinduko intumwa za Iran zirangajwe imbere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Mohammad Javad Zarrif.

Ubwo Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda, Henry Okello Oryem yagiranaga umubanona n’izi ntumwa, yagize ati “Uganda isangiye na Iran intumbero ku kwifashisha ingufu za kirimbuzi mu nyungu zo guteza imbere ibirebana n’ubuvuzi ndetse n’ubuhinzi,” Mohammad yunga mu rye agira ati “Iran nta nyungu ifite na mba mu gucura ibisasu bya kirimbuzi, ahubwo izi ngufu turifuza kuzikoresha mu migambi myiza y’ikoranabuhanga.”

Oryem kandi yatangaje ko Uganda izafatanya na Iran mu bikorwa byo kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi, ubuzima ndetse n’ubucuruzi muri rusange bitewe n’uko iki gihugu giteye imbere mu ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2013 Perezida Yoweri Museveni yatangarije mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yari yabereye I Kampala ko biteye isoni kureba umubare w’ababasha kugerwaho n’amashanyarazi muri ibi bihugu by’akarere, ku buryo yibazaga aho umuriro wakwira abaturage bose wazaturuka.

Mu kugaragaza igisubizo we yabonaga cyakwifashishwa, Museveni yagize ati “Twe kuri ubu turi guteganya gukoresha ingufu za kirimbuzi. Kuri ubu twavumbuye uranium hano, igihe cyose nzaba ndi ku butegetsi, nta muntu n’umwe uzakora kuri uranium ya Uganda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri Uganda Oryem Okello na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Iran Mohammad Javad Zarrif basinyana amasezerano y'ubufatanye kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages