Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yatangaje ko hari abana bishwe n’iseru ari 37 umunsi umwe (kuwa 1 Nzeri uyu mwaka), mu gihe tariki 4 Nzeri habonetse 6, 291 banduye.
Umuyobozi w’urugaga rw’abaganga muri Zimbabwe, Dr Johannes Marisa yabwiye The Associated ko Guverinoma ikwiriye kongera gahunda zo gukingira iyo ndwara mu buryo bwagutse.
Ati “Kubera ko hari abatabyumva, bigaragara ko amakuru abantu bafite adahagije bityo hakenewe izindi mbaraga ku buryo abantu batanga gukingiza abana babo.”
Icyorezo cy’iseru muri Zimbabwe cyatangiye gufata indi ntera muri Mata uyu mwaka gihereye mu ntara ya Manicaland iri mu Burasirazuba, kuva ubwo gitangira gukwira igihugu cyose.
Benshi mu bana bishwe n’iyo ndwara ni abatari barakingiwe nk’uko Guverinoma yabitangaje.
Iseru ni indwara irangwa n’ibimenyetso byo kuzana amabara ku ruhu, ibicurane n’umuriro mwinshi. Ni indwara ikira ariko ishobora gusigira uwayirwaye ubumuga bw’igihe kirekire harimo no kubyimba k’ubwonko.
Abagera ku 110,000 ku Isi bahitanwa n’indwara y’iseru buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!