00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishilingi rya Uganda ryataye agaciro nyuma y’ihagarikwa ry’inkunga ya Banki y’Isi

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 11 August 2023 saa 05:45
Yasuwe :

Ishilingi rya Uganda kuri uyu wa Gatanu ryari rimaze gutakaza agaciro ku kigero cya 1,76% nyuma y’umunsi umwe Banki y’Isi ihagaritse inkunga yageneraga iki gihugu ikiziza itegeko riherutse gutorwa rihana abaryamana bahuje igitsina.

Banki y’Isi iherutse gutangaza ko yahagaritse inkunga nshya yari yaremereye Uganda, mu gihe igisuzuma ingaruka z’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina ryatowe muri Gicurasi uyu mwaka.

Bloomberg yatangaje ko agaciro k’ishilingi rya Uganda ugereranyije n’idolari kagabanutseho 1,76% aho kuri ubu idolari rimwe riri kugurwa amashilingi 3,729.35.

Ni ibintu bishobora gufata indi ntera mu gihe Uganda itahita ibona abandi baterankunga bayifasha gukomeza imishinga Banki y’Isi yagombaga gufasha.

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko igiye gushakisha aho ivana andi mafaranga yo gukomeza iyo mishinga, mu gihe Perezida Yoweri Museveni we yavuze ko badateze gupfukamira abanyamahanga kugira ngo bangize indangagaciro igihugu cyabo cyubakiyeho.

Banki y’Isi isanganywe indi mishinga ya miliyari $5,2 muri Uganda gusa kuko yo yari yaratangiye izakomeza guterwa inkunga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages