00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri ryo mu Misiri ryiyemeje kuzakomeza kongerera ubumenyi ingabo z’u Rwanda

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 18 February 2015 saa 09:07
Yasuwe :

Ishuri rya Leta ya Misiri ryatangaje ko rizakomeza kongerera ingabo z’u Rwanda ubumenyi mu bya Gisirikare nk’uko imaze kubwongerera abasirikare 11 b’u Rwanda.

Ishuri rikuru rya gisirikare Nasser Higher Military Accademy, rimaze kwigisha ingabo z’u Rwanda 11 ziri mu zisaga 1900 ziturutse hirya no hino ku Isi.

Kuri ubu muri iryo shuri riri kwigiramo abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika harimo babiri bo mu Burundi, abo muri Uganda, Congo Brazzaville n’ahandi.

Abasirikare bakuru mu masomo

N’ubwo nta Banyarwanda abri kuryigira mo uyu mwaka, Maj. Gen. Ossama, uyobora iri shuri riri mu bilometero 40 uvuye mu murwa mukuru wa Cairo yavuze ko ingabo z’u Rwanda 11 zamaze guhererwa ubumenyi muri iri shuri.

Ati “ Abanyarwanda barimo bahawe ubumenyi buhambaye mu bya gisirikare, kandi tuzakomeza gufatanya .”

Bamwe mu bahawe ubumenyi n’iri shuri harimo Col. Ben Karenzi umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe .

Abiga muri iri shuri basanzwe ari abasirikare basabwa kuba bafite byibura ipeti rya Colonel, mu gihe abasivile baryigamo bo bibasaba kurangiza kaminuza bagasaba hakarebwa niba bujuje ibisabwa, kandi munsi y’imyaka 50.

Ishuri rya Nasser Higher Military Academy yashinzwe mu mwaka wa 1965 rishinzwe na Gamar abdel Nasser wabaye Perezida Misiri ufatwa nk’intwari yacyo kubera guhangana n’Abongereza bakoronije icyo gihugu.

Abanyamakuru b'Abanyarwanda hamwe na bamwe mu bayobozi ba Misiri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages