00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka CNDD-FDD ryasobanuye impamvu rititabira kuganira n’abatavuga rumwe na ryo

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 26 June 2015 saa 10:58
Yasuwe :

Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD ryavuze ko ibiganiro n’abatavuga rumwe na bwo bigamije kubangamira imigendekere myiza y’amatora yegereje muri iki gihugu ari na yo mpamvu ryanze kubyitabira.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru Info Grands Lacs, Pascal Nyabenda umuyobozi wa CNDD-FDD yatangaje ko mu gihe mu Burundi habura iminsi itanu gusa ngo habe amatora y’inzego z’amakomini, icyihutirwa atari ugutumiza inama, ko ahubwo umuhuza yagombaga kuvugana na buri ruhande rurebwa n’ibibazo bya Politiki mu akimenyera ukuri.

Yagize ati: ”Mu gihe habura iminsi itanu ngo tujye mu matora yagombaga gushaka kumenya uko ibintu byifashe abonana na buri ruhande kugira ngo yimenyere ubwe ibibera mu gihugu aho kugendera ku mpapuro kuko abakwirakwiza ibinyoma babaye benshi muri iyi minsi itandatu”.

Pascal Nyabenda, Umuyobozi wa CNDD-FDD

Nyabyenda abona ko kuvugana na buri ruhande byari gutanga umusaruro kuruta guhamagaza inama. Akomeza asaba umuryango mpuzamahanga guha agaciro amatora y’abajyanama b’amakomini n’ay’abadepite yegereje, ndetse ko kwiyamamaza ku bahatanira umwanya wa perezida bitangira vuba.

Avuga ko CNDD-FDD itazitabira ibi biganiro kuko bigamije kubangamira imigendekere myiza y’amatora, kandi ko ibiganiro byari mu maboko y’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse uyu muryango ukaba utegura gahunda zikurikira nk’uko babimenyeshejwe.

CNDD-FDD ifata kandi umuntu wese ubangamira ibikorwa by’amatora yaba umurundi cyangwa umunyamahanga ku rwego rumwe n’abagerageje guhirika ubutegetsi ku ya 13 Gicurasi 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages