00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka NRM ryemeje ko Museveni aziyamamaza mu matora ya 2016

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 20 September 2015 saa 04:34
Yasuwe :

Umuyobozi wa komisiyo y’amatora mu ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, Tanga Odoi yemeje ko Perezida Yoweri Museveni ariwe uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2016.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa gatandatu Museveni yemejwe nk’umuyobozi wa NRM na Komite nshingwabikorwa y’iri shyaka.

Mu muhango wo kwemera guhagararira ishyaka rye wabaye kuri iki cyumweru Museveni yashimiye abamugiriye icyizere ndetse anemeza ko NRM yageze kuri byinshi mu myaka ishize.

Ati” NRM si umuryango mushya, ni umuryango wanyuze mu mateka menshi ya Uganda. Twabashije kugera kuri byinshi birimo kubohora igihugu, kugisubiza ku murongo mwiza ndetse no guhindura ubukungu twohereza abana benshi ku ishuli, ubuzima n’ibindi.”

Museveni yavuze ko kuba hakiri aba minisitiri bakirangwaho ruswa biterwa n’uko nta buryo buhamye bufasha gukora iperereza ngo bamenyekana ariko asezerana ko azakora ibishoboka agahangana n’iki kibazo kuko igihugu gifite icyo cyubakiyeho ugereranyije no mu bihe byashize

Yanemeje ko leta ye yakoze ibishoboka byose kugira ngo igihugu kirangwe n’amahoro no kwishyira ukizana kw’abaturage kandi ko NRM ariyo ifite ubushobozi bwo kuzamura imibereho y’abagande ikarushaho kuba myiza.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko mu gihe Museveni yemejwe nk’uzahagararira NRM, Muramu we Odrek Rwabwogo wifuzaga kuba Visi perezida w’iri shyaka ntiyahiriwe kuko Komite nshingwabikorwa yanze kwakira impapuro ze zo kwiyamamaza.

Mu gihe mu karere havugwa byinshi kuri mandat z’abakuru b’ibihugu, muri Uganda nta mubare wa manda uhari, perezida yemerewe kwiyamamariza inshuro zose ashaka.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages