Ibi Richard Todwong yabigarutseho mu biganiro byamuhuje na bamwe mu bayobozi ba FPR Inkotanyi ku cyicaro gikuru cya NRM i Kampala muri Uganda.
Yagaragaje ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi mu Rwanda bwaranzwe no kwimakaza isuku, gukunda igihugu no gushyira abaturage mu murongo muzima.
Ati “Tunyurwa ndetse tugashima cyane FPR Inkotanyi kubera uburyo ibintu biri ku murongo mu Rwanda. Buri gihe iyo urusuye ushimishwa n’igihugu cyumva neza aho cyerekeza ndetse kikumva neza amateka yacyo.”
Todwong yakomeje avuga ko bigaragarira amaso ko Abanyarwanda bunze ubumwe, kandi bose barangamiye icyerekezo cy’igihugu, agaragaza ko ari indangagaciro n’Abanya-Uganda bakwiriye kwiga.
Ati “Nifuza cyane ko natwe muri Uganda twagera kuri urwo rwego rw’imyitwarire myiza y’abaturage bari ku murongo.”
“Imyitwarire myiza dukeneye ni utuma buri umwe muri twe akora cyane, kandi akabisunikirwa n’icyizere no kumva ko igihugu gifite icyerekezo gisobanutse kandi kizima.”
Todwong yakomeje agaruka ku mateka adasanzwe y’umubano uri hagati ya NRM na FPR, ashimangira ko ukomoka mu ntambara zo kwibohora, gushyira imbere Ubunyafurika ndetse n’ubumwe.
Ati “NRM na FPR birenze kuba abavandimwe, twese tugira uruhare mu mibereho y’urundi ruhande. Ibyo duharanira bihuye cyane n’ibyo FPR iharanira.”
Protais Musoni wari uri mu ntumwa za FPR Inkotanyi zoherejwe i Kampala, yavuze ko uyu muryango na NRM bisangiye icyerekezo.
Ati “Mu buryo bw’imikorere, FPR na NRM bifite icyerekezo kimwe.”
Yakomeje ashima umuhate ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba na Chairman wa NRM mu guharanira ubumwe bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse no kwimakaza Ubunyafurika muri rusange.
Intumwa za FPR Inkotanyi zagiriye uruzinduko muri Uganda mu gihe Perezida Museveni aherutse kurahirira manda ya karindwi nk’umukuru w’igihugu muri Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!