Umunyamabanga Mukuru wa Jubilee Party, Jeremiah Kioni yavuze ko abahisemo gusanga Ruto bashobora gutakaza imyanya yabo mu nteko.
Yavuze ko ibyo bari gukora ari ukubura indangagaciro za kiyobozi. Ati “Umurwanashyaka wese wa Jubilee uzagaragaza imyitwarire mibi agafatwa ashaka kuva mu ishyaka ajya mu rindi, ashobora gutakaza umwanya we. Mwibuke ko hari amasezerano twagiranye nk’impuzamashyaka mbere yo kwihuriza hamwe, niyo agomba kutugenga mu myaka itanu iri imbere.”
Kioni yijeje ko nubwo hari abadepite bamwe batangiye kugenda, bitazavanaho ubwiganze bw’impuzamashyaka Azimio la Umoja ari naryo Jubilee yari irimo mu gihe cy’amatora, bashyigikiye Raila Odinga watsinzwe.
Ibi bibaye nyuma y’amasaha make ishyaka UDM ryari riri mu mpuzamashyaka Azimio la Umoja, ritangaje ko ryihuje na Kenya Kwanza ya William Ruto. Iri shyaka riherutse gutsindira imyanya irindwi mu nteko n’ibiri ku mwanya wa Guverineri.
Hari abadepite icumi muri 12 bigenga batorewe kujya mu nteko, bagaragaje ko bagiye kwinjira muri Kenya Kwanza.
Jubilee yavuze ko bitemewe kuba umuntu yaratowe ku itike y’umukandida wigenga, ngo namara gutorwa ahindure ishyaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!