00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka rya Perezida Mnangagwa rishyigikiye ko yongererwa manda

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 31 October 2024 saa 09:08
Yasuwe :

Ishyaka ZANU–PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe, ryatoye umwanzuro ugamije kwemerera Perezida Emmerson Mnangagwa kongera manda ye, akazageza mu 2030 aho kuba 2028.

Mnangagwa yayoboye Zimbabwe nyuma yo guhirika ku butegetsi Robert Mugabe wari umaze igihe ayoboye icyo gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika.

Emmerson Mnangagwa ari muri manda ye ya nyuma y’imyaka itanu, izarangira mu 2028.

Icyakora hashize iminsi hari amajwi mu ishyaka rye amusaba gukomeza kuyobora kugeza mu 2030.

Ishyaka ryamaze kwemeza ko Mnangagwa w’imyaka 82 agomba gukomeza kuyobora Zimbabwe, gusa bisaba ko Inteko Ishinga Amategeko ibanza kubyemeza Itegeko Nshinga rigahinduka.

The East African ivuga ko kuba byaraturutse imbere mu ishyaka byoroshye guhindura iryo Tegeko Nshinga, gusa hagaragazwa ko mu gisirikare atari ko babyumva.

Kutumva ibintu kimwe n’igisirikare kuri Mnangagwa byaba ari ikibazo gikomeye kuko ni nacyo cyamushyize ku butegetsi mu 2017.

Perezida Mnangagwa ashaka kwiyongeza manda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages