Mnangagwa yayoboye Zimbabwe nyuma yo guhirika ku butegetsi Robert Mugabe wari umaze igihe ayoboye icyo gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika.
Emmerson Mnangagwa ari muri manda ye ya nyuma y’imyaka itanu, izarangira mu 2028.
Icyakora hashize iminsi hari amajwi mu ishyaka rye amusaba gukomeza kuyobora kugeza mu 2030.
Ishyaka ryamaze kwemeza ko Mnangagwa w’imyaka 82 agomba gukomeza kuyobora Zimbabwe, gusa bisaba ko Inteko Ishinga Amategeko ibanza kubyemeza Itegeko Nshinga rigahinduka.
The East African ivuga ko kuba byaraturutse imbere mu ishyaka byoroshye guhindura iryo Tegeko Nshinga, gusa hagaragazwa ko mu gisirikare atari ko babyumva.
Kutumva ibintu kimwe n’igisirikare kuri Mnangagwa byaba ari ikibazo gikomeye kuko ni nacyo cyamushyize ku butegetsi mu 2017.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!