Umutwe wa Hamas ubarizwa muri Gaza uherutse gusaba ibiganiro na Israel kugira ngo hatangwe agahenge, nyuma y’amezi atatu imirwano itangiye.
Netanyahu yavuze ko ibiganiro na Hamas ntaho byabageza, ko igishoboka ari ugukomeza intambara kugeza habonetse intsinzi ya nyayo.
Yavuze ko baramutse bavuye muri Gaza Hamas itaranduwe burundu, byanze bikunze yazongera kugaba ibitero bihitana ubuzima bw’abantu muri Israel.
Netanyahu wari mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko ahubwo ingabo z’igihugu cye ziri kwitegura kugaba ibitero mu Majyepfo ya Gaza mu mujyi wa Rafah, ahahungiye ibihumbi by’abanya-Palestine.
Loni iherutse kugaragaza impungenge z’uko uwo mujyi nugeramo intambara, hashobora kwicwa abasivile benshi.
Kuri uyu wa Kabiri Hamas yasabye ko habaho agahenge k’iminsi 45 kugira ngo uwo mutwe urekure zimwe mu mbohe z’abanya Israel ufite, ndetse nawo ugahabwa imbohe z’abanya-Palestine Israel ifite.
Ingabo za Israel kandi zasabwe kuva mu duce dutuwe cyane muri Gaza kandi hagatangira ibikorwa byo gusaba ibitaro n’inkambi byasenywe.
Mu gice cya kabiri kugira ngo imirwano ihagarare, Hamas yavuze ko hakurikiraho guhanahana imbohe zose, ingabo za Israel zose zikava muri Gaza. Mu gice cya gatatu, ni uguhererekanya abishwe ku mpande zombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!