Alioune Zanre, Komiseri w’Urukiko rwa Gisirikare rw’i Ouagadougou yabwiye itangazamakuru mu cyumweru gishize ko guhera mu ntangiriro z’Ugushyingo 2016 aribwo Blaise Compaoré n’abandi bantu 13 bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Thomas Sankara bazatangira kuburanishwa imbere y’ubutabera.
Thomas Sankara ufatwa nk’intwari mu gihugu cye ndetse no muri Afurika yagiye ku butegetsi tariki ya 4 Kanama 1983 afite imyaka 33. Yishwe kuwa 15 Ukwakira 1987,amaze imyaka ine ku buyobozi.
Yiciwe hamwe n’abandi bayobozi bagera kuri 12 n’abantu bitwaje intwaro muri Coup d’Etat yari yateguwe n’uwari inshuti ye Blaise Compaoré kuko atemeranyaga n’ibitekerezo bya Sankara.
Daily monitor dukesha iyi nkuru , ivuga ko itsinda ry’Abasirikare ryafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika Compaoré ryahise ritangira kumukurikirana we nabo bari bafatanyije mu buyobozi ku byaha byo kuba ariwe wishe Thomas Sankara.
Nubwo Compaoré yabonye ubwenegihugu bwa Côte d’Ivoire, Perezida uyobora iki gihugu Alassane Ouattara yavuze ko atewe ubwoba n’uko urukiko rwa Gisirikare ruzahita ruhamya ibyaha Compaoré rukamwica.
Mu ntangiriro y’icyumweru gishize nibwo, Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Kaboré yatangaje ko azishimira kubona uwigeze kuba Perezida agezwa imbere y’ubutabera byaba vuba cyangwa cyera.
Urukiko rwa gisirikare ruzaburanisha uru rubanza rwatangaje ko hari abandi bantu 13 iperereza ryagaragaje ko bagize uruhare muri ibyo bikorwa by’iyicwa rya Thomas Sankara.
Muri bo barindwi barafunzwe, bane ntibarafatwa, abandi babiri aribo Blaise Compaoré na Hyacinte Kafando wahoze arinda Thomas Sankara ataricwa baracyari mu buhungiro.
Abantu 52 ndetse n’imiryango 13 itegamiye kuri Leta nibo bategerejwe gutanga ubuhamya mu rukiko.
Ibyo wamenya kuri Blaise Compaoré ushinjwa kwivugana Thomas Sankara
Blaise Compaoré yavutse tariki ya 3 Gashyantare 1951, yabaye Perezida wa Burkina Faso guhera mu 1987 kugeza muri 2014.
Yari inshuti ikomeye ya Thomas Sankara guhera mu 1980 kugeza mu Ukwakira 1987 ubwo yayoboraga ibikorwa byo guhirika Sankara ku butegetsi akanicwa.
Yatsinze amatora yo mu 1991, 1998, 2005, nayo muri 2010 ataravuzweho rumwe n’abaturage.
Ubwo mu 2014 yashakaga guhindura Itegeko Nshinga ngo yongere kwiyamamaza nyuma y’imyaka 27 yari amaze ayobora Burkina Faso, abaturage barahagurutse batangira kubyamagana.
Tariki ya 31 Ukwakira 2014, Compaoré yahisemo kwegura ku butegetsi ndetse ahita ahungira muri Côte d’Ivoire.


















TANGA IGITEKEREZO