Bavuga ko uwo mushinga ushyiraho Ikigo Kiyobora Icyambu cya Mombasa, Mombasa County Port Authority (MCPA) wo mu 2014, watowe kuwa 10 Ukuboza, uzatuma habaho gusoreshwa kabiri ku bikorwa by’ubucuruzi ku muhanda uhuza icyambu cya Mombasa na Uganda, u Rwanda n’u Burundi.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko uwo mushinga utegereje gushyirwaho umukono na Guverineri Hassan Joho, uzashyiraho Ikigo cy’Imisoro cya Mombasa (County Port Authority) kizaba gifite Umuyobozi mukuru, kikazayobora icyambu ndetse hakajyaho n’uburyo bw’ikoranabuhanga ryo gukurikirana amakuru ku mizigo inyuzwa ku cyambu no gufasha mu gukusanya imisoro.
Abacuruzi benshi bavuga ko uwo mushinga w’itegeko unyuranye n’Itegeko Nshinga igihugu cya Kenya kigenderaho, bagasaba Guverineri kutawushyiraho umukono.
Uwo mushinga uje mu gihe hari n’ibibazo mu kigo cya Kenya gishinzwe inzira z’amazi, Kenya Maritime Authority (KMA), ndetse ibihugu bibarizwa mu muhora wa ruguru biri gushyiraho imisoro ishobora gutuma gukora ubucuruzi muri icyo gice birushaho guhenda.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abinjiza ibicuruzwa muri Kenya, Peter Mambembe, yavuze ko ishingwa rya MCPA rinyuranyije n’amategeko, cyane ko bitananyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko ndetse n’abaturage bagomba gutanga ibitekerezo. Ati “Nta ruhare abacuruzi babigizemo bijyanye n’uko amategeko abiteganya.”
Mambembe yavuze ko Ishyirahamwe ry’abanyenganda muri Kenya (Kenya Association of Manufacturers, KAM), Iry’abinjiza imodoka, abatwara imizigo n’abayibika ndetse n’ababika amakontineri batigeze basabwa kugira igitekerezo babitangaho.
Umwe mu bagize Inteko yize kuri uwo mushinga, Amir Thoya, yavuze ko bateganyaga ko buri toni y’umuzigo yinjijwe ku cyambu izajya icibwa amadolari atanu ya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO