Itorero ry’aba- Methodiste rwa Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku wa kane ryafungiye imiryango impunzi 30 000 ryari ricumbikiye zisiga bamwe muri zo ntaho kwikinga bafite.
Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko iryo torero ryari ricumbikiye impunzi ziganjemo izo muri, Zimbabwe, U Burundi n’u Rwanda, bikaba byarateje umwuka mubi mu bayobozi b’uwo mujyi barishinja kuba indiri y’inkozi z’ibibi.
Bishop Paul Verryn wari umaze imyaka 18 yakira izo mpunzi ahakana ko yahagaritse icyo gikorwa abitewe n’igitutu cy’ubuyobozi.
Ati” Ni umwanzuro nafashe ntawe ubimpatiye ari numva mfite uburenganzira bwo guhindura ngatangira ibindi bikorwa bishya bitandukanye, erega ibihe biha ibindi.”
Mu 2000 iryo torero ryatangiye kwakira abantu bake batagira kivurira bari mu mihanda ya Johannesburg ariko nyuma y’aho hatangira kwivangamo abimukira batagira irangamimerere baturutse mu Rwanda, u Burundi na Zimbabwe.
Mu 2008 ubwo hari imvururu za politiki muri Zimbabwe abarenga 3000 barimo abana batagira kivurira 100 bahungiye mu nyubako z’iryo torero.
Bishop Verryn avuga ko bafunguye imiryango kuko babonaga izo mpunzi ziri mu kangaratete kandi nta wundi wazitaho.
Avuga ko kuva kuri Noheli bari kubasaba kuzinga utwabo ku neza bakajya gucumbika ahandi aho gusohorwa ku ngufu.
Asobanura ko iryo torero ryirukanye abo ryari ricumbikiye kugira ngo ribone amafaranga yo kuvugurura inyubako yaryo, igikorwa kibarirwa mu ma miliyoni y’amadorali.


















TANGA IGITEKEREZO