Kuri uyu wa 6 Mata nibwo Zuma yitabye urukiko kugira ngo aburanishwe ku byaha birimo ruswa no kwinjiza amafanga mu bukungu bw’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byabaye mu 1999 ubwo yahabwaga gukurikirana isoko ryo kugura intwaro ryari rifite agaciro ka miliyari 2.5 z’amadolari y’Amerika.
Umucamanaza Themba Shishi yavuze ko uru rubanza rwimuwe, ibintu byakiriwe neza n’abahagarariye leta ndetse na Zuma, aho bavuze ko babonye umwanya uhagije wo kwitegura neza.
Zuma ashinjwa kuba yarahawe ruswa y’asaga ibihumbi 342 by’amadolari n’ikigo Thales cyo mu Bufaransa, binyuze kuri Schabir Shaik wari umujyanama mu by’imari.
Jeune Afrique yatangaje ko mu butumwa bwoherejwe n’Umuyobozi wa Thales muri Afurika y’Epfo mu 2000, buvuga ko iki kigo cyari cyemeye kujya giha Zuma wari Visi Perezida, ibihumbi bisaga 40 by’amadolari buri mwaka kugira ngo akomeze kurengera inyungu zacyo ndetse n’ubufasha mu mishinga izakorwa mu gihe kizaza.
Hashingiwe kuri aya makuru, mu 2005 Shaik yahamijwe ibyaha bya ruswa ndetse akatirwa gufungwa imyaka 15 ariko Zuma we ntiyahwemye guhakana ibyo ashinjwa, agahamya ko byose byihishwe inyuma na Thabo Mbeki wari Perezida.
Reuters yatangaje ko uyu munsi nabwo Zuma yongeye kubwira ibihumbi by’abamushyigikiye bari baje ku rukiko ko abamurwanya bakomeje gutangaza ibinyoma, ariko azi neza ko azagirwa umwere.
Zuma weguye ku wa 14 Gashyantare 2018 nyuma yo kotswa igitutu n’ishyaka rye rya ANC riri ku butegetsi, yasimbuwe na Cyril Ramaphosa habura igihe kirenga umwaka ngo manda ye irangira.



















TANGA IGITEKEREZO