Mu busanzwe kuva Jacob Zuma yafatwa n’uburwayi yitabwagaho n’abaganga b’abasirikare nk’uko bigenda no ku bandi bantu bose, bahoze bayobora Afurika y’Epfo.

Amakuru dukesha BBC avuga ko aba baganga b’abasirikare baje gushyikiriza raporo y’ibanga urukiko bagaragaza ko uburwayi bwa Jacob Zuma buhagaze.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gushyiraho abaganga barwo bwite kugira ngo basuzume Jacob Zuma ariko we arabyanga ahubwo ashinja urukiko kutemera ibigaragazwa n’abaganga be.

Umuvugizi w’Umuryango uyu mugabo yashinze uzwi nka Zuma Foundation, Mzwanele Manyi yabwiye Urukiko ko Zuma arambiwe gufatwa nk’umuntu wirwaza.

Zuma yajyanywe mu bitaro, nyuma y’iminsi ine atawe muri yombi, ndetse ku wa 14 Kanama 2021 yaje kubagwa. Zuma yakatiwe gufungwa amezi 15 nyuma yo guhamwa icyaha cyo gusuzugura urukiko.

Jacob Zuma yanze gusuzumwa n’abaganga batanzwe n’urukiko
Jacob Zuma yanze gusuzumwa n’abaganga batanzwe n’urukiko