Ni amagambo Zuma atangaje mbere gato y’amatora y’imbere mu ishyaka ateganyijwe mu kwezi gutaha ari nayo azafatirwamo umwanzuro ku muntu uziyamamariza umwanya wa Perezida mu 2024 ku itike y’ishyaka ANC riri ku butegetsi.
Ramaphosa kugira ngo abashe kwiyamamariza indi manda, bizaterwa n’uko yongera gutorerwa kuyobora ANC mu kwezi gutaha.
Zuma yavuze ko Ramaphosa ari gukoresha amafaranga menshi yishyura abantu ngo bazamuhundagazeho amajwi mu matora y’ishyaka.
Ati “Cyril Ramaphosa yakunze gushinjwa gukoresha amafaranga menshi ngo agure uriya mwanya arimo nka Perezida wa ANC.”
Cyril Ramaphosa w’imyaka 69 yagiye ku butegetsi mu 2018 nyuma y’iyegura rya Jacob Zuma washinjwaga ibyaha bya ruswa.
Zuma w’imyaka 80 aherutse kurangiza igifungo cy’amezi 15 yakatiwe n’urukiko nyuma yo kwanga gusubiza ibibazo bya Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!