Umwana wavutse nta burenganzira ku gihugu cye afite, akazizwa uko yavutse, se n’abavandimwe be bakicwa, akameneshwa, akaba mu buzima bushaririye mu nkambi, ubu ni we uhanzwe amaso mu iterambere ry’icyo gihugu yahejwemo hafi imyaka 40.
Ni inkuru ya Manzi Ngarambe Willy, umaze iminsi 112 agizwe Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko.
Agaruka ku bihe bye by’umwana mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Manzi yavuze uburyo bagwiriwe n’ishyano ubwo Jenoside yahagarikwaga mu Rwanda, igakomereza muri Congo bigizwemo uruhare n’Interahamwe n’ingabo za Habyarimana zari zimaze gutsindwa.
Akomoka mu bice bya Numbi muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Yagaragaje uburyo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi n’Abanyamulenge bagatoranywamo mu yandi moko menshi bakicwa.
Ni ikibazo gifite umuzi mu 1960 ubwo RDC yabonaga ubwigenge ndetse buri Munye-Congo wese wisanze ku butaka bwa RDC agomba ubwenegihugu nk’uko itegeko nshinga ryabigaragazaga.
Nubwo hakiriwe abandi bakomotse mu bindi bihugu nk’Abahunde, Aba-Nande n’abandi, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje gufatwa nk’abanyamahanga, baricwa, bagirirwa nabi.
Byabaye bibi cyane ubwo Habyarimana yajyaga ku butegetsi mu Rwanda yivanga mu bibazo bya Congo afasha gushinga umutwe witwaje intwaro w’Abahutu maze ufatanya n’umutwe wa Mai Mai n’indi mu kwica Abatutsi.
Byageze mu 1982 bamburwa ubwenegihugu, hemezwa ko nta muntu uvuga Ikinyarwanda ugomba kubuhabwa, Manzi wavutse mu 1985, asanga ababyeyi be nta burenganzira bafite ku gihugu na we yisanga mu bandi.
Byabaye bibi cyane mu 1994 ubwo Interahamwe n’ingabo za Habyarimana zahungiraga mu Burasirazuba bwa Congo, maze si ukwica Abanye-Congo karahava.
Ati “Hano hari ahantu hitwaga Mugunga ni ho Interahamwe zabaga. Niba uzi ahantu muri Bibiliya bitaga i Nyabihanga aho bacaga imitwe y’abantu ni ko byari bimeze i Mugunga. Aho ni ho hari umuhanda, kuhanyura ibyago byinshi kwari ugupfa kurusha kurokoka. Haguye abantu benshi cyane.”
Muri ibyo bihe ni ba bwo nyirarume yashimuswe, baramushakisha baramubura, nyuma inshuti za se ziza kumubirwa ko zamubonye bamukorera iyicarubozo.
Ati “Baramutemaga bakamukuraho inyama, bakazotsa, bakazimuha ngo azirye. Kuko bari baramaze igihe bamushaka kwari ukwihimura bamwica urubozo. Marume yishwe urupfu rubi cyane.”
Nyuma y’iminsi mike ubutegetsi bwa RDC bwamwiciye se. Icyo gihe yageragezaga guhungisha Manzi, umubyeyi we n’abavandimwe be, ingabo za Congo zirabatera hicwa benshi, icyakora we n’abavandimwe be bararokoka.
Ati “Twari tumaze kugera kure duhunga. Baraje barasa buri wese, turarokoka badusubiza kudufungira i Numbi. Nari mfite imyaka umunani nta cyo kurya, mama akubitwa kuko nta mafaranga afite yo kubaha n’ibindi.”
Nyuma haje umugabo wari inshuti ya se arabafunguza, ubuzima bukomeje kugorana ku ko batotezwaga, bayobotse iy’ubuhunzi bagenda ibilometero n’ibilometero banyura mu mashyamba n’inzira igoye bisanga mu Rwanda aho ubuzima bundi bubi bw’ubuhunzi bwari butangiriye.
Bakiriwe mu nkambi z’agateganyo za Nkamira na Mudende mu 1997, na bwo abacengezi bari bakizengereza u Rwanda, bakabagabaho ibitero bikomeye hakagwa benshi.
Babaye mu Rwanda, mu 2002 ubwo impunzi z’Abanye-Congo zimwe zasubiraga iwabo mu bihe RCD yari imaze gukuraho Laurent-Désiré Kabila, na nyina asubirayo, Manzi we akomereza muri Uganda mu Nkambi ya Nakivale, na bwo akomeza kubaho ubuzima bubi, bukomeye cyane.
Ati “Ubuzima bwo mu nkambi twababariyemo cyane. Ni hamwe navugaga ko nta kintu kibi nsigaje kubona uretse kwinjira mu mva napfuye. Nta kindi cyantera ubwoba n’iyo mbonye ab’i Kinshasa batera ubwoba ndabareba ngaseka.”
Manzi yakomeje guhangana n’ubuzima mu 2013 ajya muri Canada, aho yari atangiye kubona ubuzima bwiza, ashaka umugore waho ndetse babyarana abana batatu.
Icyakora ntabwo byamunyuze kuko amahanga ahanda, Manzi yakomeje guharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bagenzi be bimwe uburenganzira ku gihugu imyaka n’imyaniko.
Ati “Nkigera muri Canada numvaga ntazongera kwerekeza amaso muri Afurika. Ni na cyo gihugu cya mbere cyampaye pasiporo ku myaka 33 nari mfite. Ni yo ya mbere nari mpawe, ariko nyuma nongera gutekereza kuri benewacu babagaho nabi haba mu nkambi no mu gihugu cyabo.”
Yarabikomeje aho ageze hose akavuga ibibazo bibera muri Congo, biba akarusho ubwo yitabiraga inama izwi nka ‘One Young World’ yitabirwa n’abakomeye, na we atangira ibyo gutekereza imishinga yafasha abaturage.
Ni imishinga yumvaga yakomereza muri RDC ndetse agura ubutaka i Goma agamije gushyiraho imishinga itandukanye, ariko bubohozwa n’ubuyobozi bwimitse ruswa.
Ati “Uwo muyobozi yanshinye ibihumbi 25$ ngo yinjire mu kibazo cy’ubutaka bwanjye nambuwe. Kandi nagombaga kubaka ibyo bikorwaremezo aho yari ayoboye. Naramubwiye nti ni wowe gicucu cy’umuyobozi mvuganye na cyo. Ndi muri Canada abana banjye ni ho baba, abaturage bawe ni bo bakeneye ibyo bikorwaremezo, none urabyanze.”
Kuva ubwo ni bwo Manzi yeruye ashyigikira impinduramatwara zigamije gukuraho ubuyobozi bwa RDC bwose kuko uretse umutekano wazahaye nta buryo bundi bwatuma abantu batera imbere.
Parezida Kagame, ikirezi Abanyarwanda bambaye mu mboni za Manzi
Bijyanye n’aho yakuye u Rwanda, Perezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi abantu benshi bafatiraho urugero na Manzi adasigaye.
Manzi yagaragaje ko adahwema kubwira Umunyarwanda wese bahuye nk’Abanyarwanda bakwiriye kumubyaza umusaruro uko bashoboye.
Ati “Iyo urebye aho u Rwanda rugeze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho nta kintu cyari gihari, ubu akaba arugejeje kure nko mu mutekano, imihanda, umusaruro mbumbe uzamuka umunsi ku wundi, ubona ari ibitangaza. Perezida Kagame yigishije Abanyafurika gutekereza ibibateza imbere.”
Mu masomo yamwigiyeho ndetse ari kumufasha guteza imbere Kivu y’Amajyaruguru, harimo kurwanya ruswa, guha amahirwe abangana abaturage, kubazwa inshingano kw’abayobozi kugera mu nzego zo hasi, gushyira umuturage ku isonga, no kubaka ibikorwaremezo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga.
Ati “Nubwo ntari Umunyarwanda iyo mbonye abanyita uko ndabikunda kuko u Rwanda rwatweretse uko Afurika igomba kuba. Niba u Rwanda rwabikora Congo yabikora. U Rwanda rwarashoye na twe tugomba kwiga uburyo twabigeraho.”
Manzi yagaragaje uburyo iyo Perezida Kagame yiyemeje gukora igiteza imbere abaturage akigeraho uko byagenda kose, imitekerereze n’uyu munye-Congo yimitse akagaragaza ko mu myaka mike iri mbere, RDC yari yarabaye isibaniro ry’ibibi abantu bazaba basimburana kuyisura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!