Biden yashimiye Tshisekedi amavugurura akomeje gukora kuva yajya ku butegetsi mu 2019.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Kamena 2021, Congo Kinshasa yizihije imyaka 61 imaze ibonye ubwigenge yakuye mu maboko y’u Bubiligi mu 1960.
Mu butumwa bwa Biden, yifurije Abanye-Congo umunsi mwiza. Yashimye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, anakomoza ku mavugurura n’impinduka Tshisekedi yazanye ajyanye n’ugushaka n’ineza y’abaturage ba Congo.
Yavuze ko ‘kwinjira kwa Congo mu mishinga y’iterambere n’amahirwe y’ubukungu ku Mugabane wa Afurika, ari igikorwa gikomeye’ kigaragaza umuhate wa Tshisekedi mu guhanga amahirwe y’ubukungu agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!