Tshibangu wahoze muri RCD Goma ya Laurent Nkunda nyuma akinjizwa mu gisirikare cya Congo, yahawe umwanya mushya mu mpinduka zakozwe mu gisirikare cya Congo kuri uyu wa Mbere, bikozwe na Perezida Felix Tshisekedi.
Mu mwaka wa 2012 nibwo hagiye hanze amashusho ya Tshibangu atangaza ko mu minsi 45 azaba yakuyeho ubutegetsi bwa Joseph Kabila wari watsindiye indi manda. Icyo gihe Tshibangu yavugaga ko Kabila yibye amatora, bityo agomba kuvaho ubutegetsi bugahabwa Etienne Tshisekedi.
Ubutegetsi bwa Kabila bwahise butangira kumuhigira hasi kubura hejuru, aza gufatirwa muri Tanzania muri Mutarama 2018. Yagejejwe mu nkiko za gisirikare muri Congo ashinjwa gutoroka igisirikare no kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya ubusigire bw’igihugu.
Kabila yavuye ku butegetsi Tshibangu atarakatirwa. Mu 2020 yararekuwe, ndetse ahabwa imbabazi na Perezida Tshisekedi.
Akarere ka 21 ka gisirikare Tshibangu yahawe kuyobora, kabarizwamo ingabo za Congo zibarizwa mu ntara za Kasaï, Kasaï oriental, Kasaï central, Lomami na Sankuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!