Ni ibyaha byose bikubiye mu Itegeko rigenga ikoreshwa ry’imbunda muri Afurika y’Epfo (Firearms Control Act), ubihamijwe ahanishwa igifungo cy’imyaka 15 byibura.
Urukiko rwa East London rwahamije ibyo byaha Malema, nyuma y’uko hakwirakwiye amashusho amugaragaza arasa amasasu 14 cyangwa 15 ku rubyiniro imbere y’abashyigikiye EFF bagera ku 20.000 nk’uko bitangazwa na SowetanLive.
Mu kwiregura yavuze ko imbunda atari iye, kandi ko yayikoresheje mu rwego gususurutsa imbaga. Agaragariza abamushyigikiye ko adatewe ubwoba ku cyemezo cy’urukiko avuga ko gupfa cyangwa gufungwa ari ishema.
Yagize ati” Ntidukwiye gutinya gufungwa cyangwa gupfa ku bw’impinduramatwara. Icyo bashaka gukora cyose, bakwiye kumenya ko tutazigera dusubira inyuma.”
Yiyemeje kujuririra iki cyemezo, kugeza no mu Rukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo.
Umucamanza, Twanet Olivier yavuze ko urubanza rwe rwabaye rusubitswe kugeza muri Mutarama 2026 kugirango hategurwe dosiye ikubiyemo ibihano.
Ian Cameron, wo mu ishyaka Democratic Alliance, ishyaka rya kabiri rinini muri Afurika y’Epfo, yavuze ko yakiriye neza iki cyemezo agaragaza ko ikibazo atari imyitwarire ya Malema gusa, ahubwo ari umuco w’akavuyo, urugomo n’ibyaha by’ishyaka rya EFF ahagarariye.
Ati “Umuntu utinyuka kurasa amasasu mu nama ya politiki agaragaza neza urugomo EFF ishobora guteza muri Afurika y’Epfo.”
Impuguke mu mategeko, Ulrich Roux, yavuze ko Malema ashobora gufungwa, keretse agaragaje impamvu zituma adahanishwa igihano fatizo.
Muri Afurika y’Epfo iyo umuntu ahanishijwe igifungo kirenze amezi 12 adafite amahitamo yo gutanga ihazabu, ntashobora kuba umudepite, keretse iyo inzira yo kujurira itararangira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!