Komisiyo y’amatora muri Kenya iherutse gutangaza ko Ruto ari we watsinze amatora ya Perezida aherutse, ku majwi 50.5% atsinze Odinga wagize amajwi 48.85.
Odinga yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora kuko ngo afite ibimenyetso bihagije by’uko yibwe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Malema yavuze ko Odinga akwiriye kwemera ko yatsinzwe.
Ati “Ndakeka ko igihe kigeze ngo yemere ko yatsinzwe ashake undi azajya ashyigikira, bishobora gutanga umusaruro. Ni ku nshuro ya gatanu (yiyamamaza), ntabwo byarenga aha, akwiriye kwemera ubundi agakomeza ubuzima.”
Malema yavuze ko ukurikije uburyo amatora ya Kenya abakandida bose banganyaga ababashyigikiye, nta gitangaza kirimo kuba umwe atakwemera ibyavuye mu matora, kuko amajwi yari yegeranye cyane.
Ati “Ariko abanya-Kenya bakwiriye gushyira imbere igihugu cyabo na demokarasi. Bagomba gukunda igihugu cyabo kurusha uko bakunda abantu ku giti cyabo.”
Ibihugu bitandukanye birimo n’iby’u Burayi bikomeje gushimira Komisiyo y’Amatora muri Kenya uburyo yayoboye amatora.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!