Abari bagiye kumwakira barimo nyina n’umugore we ntibagize amahirwe yo kumubona kuko Polisi yahise imuta muri yombi nk’uko BBC yabitangaje.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko uyu mukinnyi agiye kugororwa akazabona gukomeza umwuga we, kuko imyitwarire nk’iyo yagaragaje igira ingaruka no ku bandi bakinnyi n’igihugu muri rusange.
Ku wa 16 Nyakanga 2021 ni bwo Julius Ssekitoleko yaburiwe irengero ubwo yari mu mwiherero w’abitegura Imikino Olempike. Uyu mugabo mbere yo gutoroka yasize inyandiko ivuga ko ashaka kuguma mu Buyapani kuko ubuzima bwo muri Uganda bukomeye.
Nyuma y’itoroka rye, Leta ya Uganda yasabye imbabazi u Buyapani ivuga ko umukinnyi wayo yitwaye mu buryo budakwiye ndetse yizeza ubufatanye mu kumuhigira hasi no hejuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!